Nyuma y’ibyo bakoreye Lesotho muri Afurika y’Epfo, abakinnyi b’Amavubi basesekaye i Kanombe bakiranwa ubwuzu n’urugwiro [AMAFOTO]

Kuri uyu wa 12 Kamena nibwo abasore bakinira Ikipe y’Igihugu, Amavubi basesekanye ku kibuga cy’indege i Kanombe bakubutse muri Afurika y’Epfo aho bamaze gukinira umukino batsinzemo ikipe y’igihugu ya Lesotho bakunda kwita “Ingona” igitego 1-0.

Ni mu mikino yo guhatanira kuzakina ku mikino y’igikombe cy’isi cya 2026, aho iyi ntsinzi yatumye urwanda rukomeza kuyobora itsinda C rigizwe na; Afurika y’Epfo ifite amanota 7 kugeza ubu, u Rwanda rufite amanota 7, Lesotho n’amanota 5, Benin n’amanota 7, Nigeria n’amanota 3 na Zimbabwe kugeza ubu ifite amanota 2.