R.D.Congo: Habaye impanuka y’ubwato yahitanye abantu benshi, Perezida Tshisekedi asaba iperereza

Muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo habereye impanuka y’ubwato yahitanye ubuzima bw’abagera kuri 80 maze umukuru w’icyo gihugu, Felix Antoine Tshisekedi atangaza ko yashenguwe n’izo mpfu z’abo bantu asaba ko hakorwa iperereza ryimbitse hakamenyekana impamvu nyakuri yaba yateje iyo mpanuka.

Nk’uko bitangazwa n’ibiro by’Umukuru w’icyo gihugu, iyi mpanuka yabereye mu birometero 70 uvuye mu mujyi wa Mushie mu ntara ya Mai-Ndombe, mu mugezi kwa Kwa hafi n’igihugu cya Congo Brazza-Ville bahana urubibi.

Muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo hakunze kumvikana impanuka z’ubwato aho akenshi zituruka ku kuba ubwo bwatu buba bupakiye abantu benshi ndetse n’imizigo iburenze, akenshi ugasanga abo bantu nta makoti yabugenewe abarinda kurohama baba bambaye bityo ntibabashe koga.