Rayon Sports yamanuye intwaro zayo mu kibuga itanga ubutumwa kuri mukeba

Ikipe ya Rayon Sports yakoze imyitozo ya mbere ku kibuga cyayo cyo mu Nzove kuri uyu wa gatatu tariki 12 Kamena aho yitegura umukino ifite mu minsi itatu na mukeba APR FC, uzaba ugamije gusogongera kuri Stade Amahoro nshya mbere yo kuyitaha ku mugaragaro tariki ya 4 Nyakanga.

Bitandukanye na mukeba APR FC, imyitozo ya Rayon Sports yagaragayemo benshi mu bakinnyi basanzwe mu ikipe ya mbere nk’Umunyezamu Khadim N’diaye, Myugariro Nsabimana Aimable na Eric Ngendahimana bose bashoje amasezerano ariko biteguye ’Derby’ yo kuri stade Amahoro.

Uretse aba bakinnyi, iyi myitozo yagaragayemo abakinnyi babiri b’Abarundi barangije kumvikana n’iyi kipe; Fred Niyonizeye wakiniraga Vital’o yo mu Burundi yatwaye igikombe aho yanabaye umukinnyi mwiza w’umwaka ndetse na Nduwimana Franck wakiniraga Musongati yabaye iya gatatu, aho yatsinze ibitego 18 akanatanga imipira itandatu yavuyemo ibindi muri shampiyona ishize.

Muri iyi myitozo yakozwe n’abakinnyi 26 kuri uyu wa Gatatu hari hanarimo abagera kuri batanu baturuka muri Afurika y’Iburengerazuba bari mu igeragezwa, ndetse n’umunyezamu ukomoka muri Congo Kinshasa wakiniraga Dauphins Noir, Jackson Lunanga wari mu izamu ubwo Amavubi y’Abatarengeje imyaka 23 yanyagirwaga na Congo U-23 ibitego 5-0.

Nyuma y’imyitozo ya mbere, Umutoza Julien Mette wari kumwe na Rwaka Claude utoza ikipe y’abagore yatangaje ko yatunguwe n’uburyo abakinnyi be bahagaze neza kandi bamaze igihe badakina, yizeza Aba-Rayons ko bazegukana intsinzi ku wa Gatandatu.

Ati “Twagize imyitozo myiza aho natunguwe n’urwego abakinnyi bariho kandi hashize ibyumweru nka bitatu duhagaritse shampiyona. Ni ikintu cyerekana ko ahari aho bari bakoraga, bityo twizeye kuzitwara neza kuri uyu wa Gatandatu”.

“Tugomba gutsinda APR FC kuko iyo tugiye mu kibuga ni yo iba ari intego yacu ya mbere, kandi tuzakora ibishoboka ngo tubatsinde nubwo wenda hari benshi mu bakinnyi twifuza tutari twabona.”

Mu bakinnyi ba Rayon Sports isanganywe batagaragaye kuri uyu wa Gatatu harimo nka Serumogo Ally uri mu igeragezwa hanze nk’uko bimeze kuri Mucyo Didier, mu gihe Tuyisenge Arsène we yarangije kujya muri mukeba APR FC na ho Muhire Kevin akaba yari mu Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’.

Inkuru ya IGIHE.COM