Rulindo: Umusore ukiri muto yasanzwe mu murima w’amasaka yapfuye bikekwa ko yari yagiye gucukura gasegereti

Amakuru aturuka mu karere ka Rulindo aravuga ko umusore witwa Dufitumugisha Desire w’imyaka 18 y’amavuko yasanzwe mu murima w’amasaka wegeranye n’igisimu cyacukurwagamo amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa gasegereti, bigakekwa ko yaba yaguye mu gisimu abo bari kumwe bakazamura umurambo we bakawusiga aho.

Urupfu rw’uyu musore rwamenyekanye ku wa Mbere w’iki cyumweru taliki ya 10 Kamena 2024, ubwo hari abantu banyuraga mu murima uhinzemo amasaka uherereye mu mudugudu wa Marenge, mu kagari ka Kigarama, mu murenge wa Masaro ho mu karere ka Rulindo maze bakahasanga umurambo w’uwo musore uri hafi n’igisimu cyari kimaze igihe cyarafunzwe, kidacukurwamo ariko amakuru akavuga ko hari abajyaga biyiba bakajyamo mu buryo butemewe n’amategeko.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Masoro, Alcade Kabayiza yemeza iby’aya makuru akavuga ko bakeka ko uyu Dufitumugisha yajyanye n’abandi muri icyo gisimu maze bagera hasi bakabura umwuka nyakwigendera agapfa atyo.

Gitifu avuga kandi ko abari kumwe na nyakwigendera bakimara kubona ashizemo umwuka bahise bazamukana umurambo bawusiga muri uwo murima maze nabo bakizwa n’amaguru. Kugeza ubu abari kumwe n’uwo musore ntibaramenyekanya neza cyangwa se umubare wabo ariko iperereza rikaba rigikomeje.