APR FC na Rayon Sports ziguye miswi mu mukino wa gishuti wabahuzaga

Umupira wahuzaga ikipe ya APR FC Rayon Sports ju mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu taliki 15 Kamena 2024 muri Stade Amahoro ‘ivuguruwe’ urangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Umukino wa gicuti wahuzaga APR FC na Rayon Sports kuri Stade Amahoro ivuguruye, warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Ni umukino wari witabiriwe cyane kuko abafana buzuye iyi stade nshya ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza.