Bugesera: Babangamiwe bikomeye n’urugomo rukorwa n’insoresore zirirwa zicaye bwakwira zikirema amatsinda

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Bugesera barimo abatuye n’abagenda muri santeri y’ubucuruzi izwi nka Koridoro iri mu murenge wa Musenyi , mu kagari ka Musenyi bavuga ko bahangayikishijwe n’insoresore zigize intakoreka zirirwa mu tubari umuheha utava ku munwa, maze bwakwira bakigira itsinda bagategera abaturage mu nzira, bakabambura utwabo ndetse bakanabakubita.

Umwe muri aba baturage baganiriye n’umunyamakuru wa Radio/TV1  yagize ati: “Usigaye ugenda mu muhanda ugahura n’abantu bakagukubita bakakwambura n’ibyo ufite byose. Baranakomeretsanya bya hatari”.

Aba baturage bavuga ko izo nsoresore zumva zidashaka gukora imirimo ivunannye ndetse ngo babyukira ku nzoga mu gitondo kare kare bwakwira bagashikuza abantu ibyabo ngo bakarigitira mu mashyamba.

Undi ati: “Kera narinzi ko umurenge wa Musenyi wari intangarugero, ariko birambabaza kugira ngo numve umuntu ari guhohotera undi, agafata umuntu yifitiye agakapu nk’aka akamukubita inkubara telefone akaba arayijyanye.”

Aba baturage kandi bakomeza bavuga ko abo basore bakora urwo rugomo ari ab’aho ndetse babazi ariko ngo bikaba bigoranye kubavuga ngo kuko iyo hagize ubavuga ahahurira n’akaga bakamuhohotera cyangwa se bagahohotera abo mu muryango we.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Musenyi, Gasirabo Gaspard avuga ko iki kibazo nk’ubuyobozi bakizi ndetse cyatangiye guhagurukirwa. Ati:   “Hari abo dukunze gufata tukigisha, ngira ngo no mu minsi ishize twarafatanyije mu murenge tugira abo dufata gusa nanone ntabwo wamufunga utaramufata neza ijana ku ijana, ariko