Imbangukiragutabara nshya zoherejwe mu mavuriro aho zizafasha kunoza serivise z’ubuvuzi

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 15 Kamena 2024 hari imbangukiragutabara nshya 80 zigiye koherezwa ku mavuriro yo hirya no hino mu gihugu aho zizafasha mu kwihutisha serivisi z’ubuzima.

Ibi Dr Nsanzimana yabitangaje mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’Abajyanama b’Ubuzima bagera ku 8000 baturutse mu mpandezose z’igihugu, aho bateraniye mu nyubako ya BK Arena aho ikiganiro kiri kubera.

Muri Mutarama 2024 nibwo Minisitiri Dr Nsanzimana Sabin yateguje Abanyarwanda ababwira ko uyu mwaka uzarangira ikibazo cy’ubuke bw’imbangukiragutabara cyarakemutse.