Mu gahinda kenshi, Jacky yasobanuye uko yafashwe ku ngufu n’abasore 12 agakanguka uwa nyuma amuvuyeho

Usanase Shalon wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Jacky akaba  umukobwa uzwiho imyambarire bamwe bavuga ko idakwiriye umukobwa w’umuco, yasobanuye ubuzima yabayemo bugoye aho avuga ko umunsi umwe yanyweye inzoga nyinshi agasinda maze akaryama kugeza ubwo yasambanyijwe n’abasore cumi na babiri (12) akaza gukanguka uwa nyuma amuvuyeho.

Mu kiganiro uyu mukobwa yagiranye n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago kuri YouTube channel ya Yago TV, Jacky yagize ati: “Njyewe ndabyibuka icyo gihe nafashw ku ngufu inshuro nyinshi, ndi muri ubwo buzima mfatwa n’abasore bagera muri 12, nanyweye inzoga nyinshi zindusha imbara, ndagenda ndaryama kwa kundi umuntu yisanzura, nanisindiye, nakangutse umusore wa nyuma ari we umvuyeho”.

Jacky yamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye aho yagiye yifotoza yambaye nk’uko yavutse , gusa yigeze kongera kugaragara arira cyane avuga ko akeka ko bamuroze kwambara ubusa asaba imbabazi anavuga ko akijijwe atazongera. Gusa ntibyatinze yongera kwigaragaza uko ari aho avuga ko abiterwa no kwishakira imibereho ndetse ko ubwiza bwe aribwo butunzi bwe.