Mu ibanga rikomeye, umuhanzi Big Fizzo yageze i Kigali yakirwa na Platini P

Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo Mugani Désiré wamenye nka Big Fizzo, yageze i Kigali mu rugendo yagize ibanga rikomeye, yakirwa na mugenzi we Nemeye Platini [Platini P] bagiye bahurira mu mishinga itandukanye, kugeza anamutumiye mu gitaramo cye.

Uyu munyamuziki wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Ndakumisinze’ yasohoye mu myaka 10 ishize, yageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kamena 2024, yakirwa na Platini P.

Amashusho yagiye hanze agaragaza Big Fizzo agera ku kibuga cy’indege afite igikapu kimwe. Mbere yo kugera i Kigali, yari yasohoye amashusho kuri konti ye ya Facebook, amugaragaza ari kumwe n’inshuti ze n’abandi baryoshya ku nkengero z’amazi mu Mujyi wa Salerno mu Butaliyani- Ni majyepfo ashyira Uburasirazuba bw’iki gihugu.

Inyarwanda dukesha iyi nkuru iravuga ko yabonye amakuru yizewe avuga ko Big Fizzo agenzwa no kwitabira ubukwe yatumiwemo, ndetse ni umwe mu bahanzi bashobora kuzaburirimbamo.

Platini na Big Fizzo bafitanye umubano wihariye! Umubano w’abo watangiye kwaguka mu 2016 nyuma y’uko uyu muhanzi wo mu Burundi akoranye indirimbo na Urban Boys, Fireman bise ‘She Say yes’- iri mu ndirimbo za Dream Boys zakunzwe cyane.