Musenyeri Mwumvaneza yasabye abagororerwa Iwawa kudapfusha ubusa amahirwe igihugu cyabahaye

Umushumba wa Kiliziga Gatolika muri Diyoseze ya Nyundo, Musenyeri Mwumvaneza Anaclet, yibukije abagororerwa mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa ko Igihugu kibakunda, abasaba kudapfusha ubusa aya mahirwe cyabashyiriyeho.

Yabikomojeho ku wa 13 Kamena 2024, ubwo yari yasuye abasore n’abagabo bafatiwe mu mico n’imigirire ibangamiye rubanda bakajya kugororerwa muri iki kigo kiri ku Kirwa cya Iwawa mu Karere ka Rutsiro.

Musenyeri Mwumvaneza yabwiye abagorerwa Iwawa ko atariho bakagombye kuba bari, kuko bakabaye bari mu bikorwa biteza imbere igihugu n’imiryango yabo.

Yagize ati: “None uyu munsi mwibujije ayo mahirwe, mubera igihugu cyacu umuzigo uremereye. Igihugu cyacu ntigicika intege kubera ko kibakunda cyane. Kubona gifata iyi gahunda kikita ku mibereho yanyu, kigashaka imyuga mwigira aha byose ni umutungo wakabaye ukora ibindi.”

Muri uru ruzinduko abagera kuri 77 bahawe amasakaramentu arimo kubatizwa, ukarisitiya ya mbere, gukomezwa no kugarukira Imana.

Ivomo: IGIHE