N’iyonka ntiyasigaye! Ihere ijisho amafoto ateye ubwuzu agaragaza uko Abanyakigali bategereje umukino uhuza Rayon Sports na APR FC i Remera

Abaturiye umugi wa Kigali nditsi n’abandi babyifuje bakubise buzuye i Remera mu gace kitiriwe siporo hafi ya stade Amahoro aho bategereje umukino wiswe “Umuhuro mu Mahoro” ugamije gusogongera Stade Amahoro ivuguruye mbere y’uko itahwa tariki ya 4 Nyakanga 2024 ubwo u Rwanda ruzaba rwizihiza imyaka 30 ishize rwibohoye.

Ku wa Gatanu, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko amatike ya 1000 Frw n’ibihumbi 10 Frw, yose yashize ku isoko, hasigaye ay’ibihumbi 125 Frw yo mu myanya y’icyubahiro.
Mu gihe Stade yagombaga gufungurwa saa Sita, abafana benshi babarirwa mu bihumbi bari bamaze kugera i Remera kugira ngo binjire hakiri kare.