Perezida Ndayishimiye yifashishije amagambo yo muri Bibiliya akangurira Abarundi kutarambirwa gukora cyane

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yabwiye Abarundi ko igihugu cyabo kimeze nka kimwe Imana yasezeranyije Abisirayeli ubwo bari muri Egiputa, cyitwa Kanani, nk’uko biri mu nyandiko za Bibiliya.

Imbere y’abatuye muri Komini Muramba mu Ntara ya Bururi, Perezida Ndayishimiye yagize ati “Mugende musome igitabo cy’Amategeko muri Bibiliya Yera 1:7-11 murebe igihugu Imana yasezeranyije Abisirayeli, murebe ko kidasa n’igihugu cyacu.”

Uyu Mukuru w’Igihugu yagaragaje ko u Burundi ari igihugu abagituyemo barya uko bashaka, nta muntu ubagerera. Yasobanuye ko aho yanyuze hose, yasanze imyaka yeze, imwe muri yo abahinzi barabuze uko bayikura mu mirima kubera ko yabaye myinshi.

Ati “Muri iyi mpeshyi mwabibonye. Musigaye mubazanya muti ‘None ibi byose bivuye hehe?’ Aho nyuze hose, nsanga ibishyimbo byabananiye gusoroma. N’ubu nabiciyeho, byamunaniye gusoroma. Byose biva mu maboko yacu no mu bwenge bwacu. Mu Burundi nta kintu ushobora gukora ngo kireke gukunda.”

Perezida Ndayishimiye yatangaje ko kugira ngo Abisirayeli bagere i Kanani, byagoranye kandi ngo barambiwe ubwo bari bageze aho babona iki gihugu hakurya, bagafata Mose wari ubayoboye nk’umwanzi.

Yabivuze muri aya magambo “Bagize ingorane ntoya, Mose yahitaga aba umwanzi. Babuze ibyo kurya, Mose aba umwanzi kandi Mose ntahinga, aho bakwizeye Imana, biranga. Bageze ku ndunduro, hasigaye iminsi 40, bose barigaragambije. Aha mu Burundi ntihabuze abavuga ngo ‘Wowe Neva uri mubi, tureke twisubirire mu 2002. Aha habuze abavuga ngo dusubire mu 1998?”

Uyu Mukuru w’Igihugu yagereranyije Abisirayeli barambiwe urugendo rujya i Kanani n’abatemera icyerekezo cy’u Burundi cya 2040; aho ateganya ko buzaba buri mu bihugu byifashije.

Source: IGIHE