Umufana ukomeye wa Gikundiro, Rwarutabura yatangaje amagambo akomeye avuga ko ari Imana yayamutumye ku bareyo bose

Umufana ukomeye wa Rayon Sports Rwarutabura yatangaje ko ku mukino wo kuri uyu wa 15 Kamena 2015 hari ubutumwa Imana yamwoherereje.

Uyu yavuze ko we na bagenzi be bafana Gikundiro nk’uko bayita bizeye ko Imana iri bubafashe kwivuna umukeba.

Umukino wo kuri uyu wa Gatandatu utegerejwe n’abantu benshi aho ikipe ya Rayon Sports igiye guhurira na APR FC muri Stade Amahoro i Remera muri gahunda yiswe “Umuhuro mu Mahoro”