Al Hilal Ondurman yamaze gutera gapapu APR FC ku mukinnyi ukomeye ukomoka muri Sénégal wari waremeye kuzakinira mu Rwanda

Umukinnyi ukomoka muri Sénégal ukina mu kibuga hagati, Etane Junior Aimé Tendeng yerekeje mu ikipe ya Al Hilal Ondurman nubwo yari umwe mu bategerejwe mu ikipe y’ingabo z’igihugu.

Ikipe ya APR FC yarambagije Aimé Tendeng muri Werurwe uyu mwaka, bemeranya ko azabakinira ubwo umwaka wa shampiyona uzaba usojwe mu gihugu cya Sénégal aho asanzwe akinira mu ikipe ya As Jaraaf.

Iyi kipe ikaba yari yanohereje abayihagarariye kurangizanya na we mu kwezi gushize, aho byose byari ku murongo ngo ayikinire.

Uyu mukinnyi w’imyaka 23 ubwo iki cyumweru cyatangiraga, yari yitezwe kugera mu ikipe ya APR FC aho yari yarangije kohererezwa ubutumiwe hamwe no kugurirwa itike y’indege.

Aimé Tendeng akaba yaje guca inyuma yumvikana n’ikipe ya Al Hilal Ondurman birangira ayisinyiye amasezerano y’imyaka ine kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Mata 2024, aho bivugwa ko yatanzweho agera ku bihumbi 80 by’amadorali ya Amerika.

Etane Junior Aimé Tendeng wakuriye mu ikipe ya Casa Sports y’iwabo, yari umwe mu bakinnyi beza ba shampiyona ya Sénégal aho yari amaze gutwarana ibikombe bitatu n’ikipe ya Jaraaf yakiniraga harimo kimwe cya shampiyona.

Uretse uyu, ikipe ya APR FC ikaba yaranumvikanye n’undi myugariro ukomoka muri iki gihugu aho we agitegerejwe i Kigali.

Iyi kipe izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League, yazanye abakinnyi batatu baraye bagaragaye mu mukino bahuriyemo na Rayon Sports harimo Tuyisenge Arsene, Dushimimana Olivier Muzungu na Frodouard Mugiraneza.

APR FC ikaba igitegereje abakinnyi bane b’abanyamahanga barimo abasatira izamu babiri, myugariro wo hagati n’umukinnyi ukina mu kibuga hagati.

Iyi kipe itegereje ko Darko Nović agera i Kigali kuyitoza, yari yabanje kwifuza umutoza Sven Vandenbroeck wo mu Bubiligi ariko na we byarangiye asinyiye SV Zulte Waregem y’iwabo.

Src: IGIHE