AMAKURU MASHYA! Uwari umutoza wa Rayon Sports yamaze gutandukana nayo

Amakuru atugeraho ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru taliki 16 Kamena 2024 aravuga ko Julien Mette watozaga Rayon Sports yamaze gutandukana na yo.

Uyu Mufaransa watozaga Gikundiro ntiyagaragaye ku ntebe y’abatoza ubwo ikipe ye yanganyaga na APR FC mu mukino w’Umuhuro mu Amahoro nyuma yo kutumvikana n’abakinnyi bakuru ku bakinnyi bari bubanzemo mu kibuga.

Mette wari usoje amasezerano ye, abicishije ku mbuga nkoranyambaga ze, yashimiye abafana b’iyi kipe avuga ko yishimira ibihe bagiranye mu bihe bigoye, anifuriza iyi kipe ibyiza aho yizeye ko azongera guhuza na yo.