Euro 2024: Ikipe y’igihugu ya Espanye yatsinze Croatia mu mukino w’ishiraniro

Mu mukino wari utegerejwe na benshi wo mu itsinda rya kabiri rifatwa nk’aho ari ryo tsinda ry’urupfu (rikomeye), ni uwahuje ikipe ya Croatia n’ikipe ya Esipanye ubera kuri stade ya Olympiastadion. Ku munota wa 29, ikipe ya Esipanye yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Alvaro Morata. Nyuma y’iminota itatu gusa, ikipe ya Esipanye yongeye kureba mu izamu ku gitego cyatsinzwe na Fabian Ruiz. Igice cya mbere kigiye kugana ku musozo, myugariro w’ikipe y’Igihugu ya Esipanye Dani Carvajal yatsinze igitego, igice cya mbere kirangira ikipe ya Esipanye iyoboye ku bitego bitatu ku busa.

Mu gice cya kabiri, ikipe ya Croatia yongereye imbaraga, gusa biba iby’ubusa, dore ko yaje guhusha penaliti ku munota wa 80, umukino urangira ikipe ya Esipanye itsinze ibitego bitatu ku busa.

Umukino wasoje umunsi wa kabiri, wari wahuje ikipe y’u Butaliyani n’ikipe ya Albania zibarizwa mu itsinda rya kabiri. Uyu mukino ugitangira, ikipe ya Albania yafunguye amazamu hakiri kare ku isegonda rya 23 gitsinzwe n’umukinnyi ukina hagati Nedim Bajrami, gusa ku munota wa cumi na rimwe, umusore ukina mu bwugarizi bw’ikipe y’igihugu y’u Butaliyani, Alessandro Bastoni, aracyishyura.