Gatsibo: Ikibazo cy’amakimbirane mu miryango cyavugutiwe umuti urambye

Abagabo basaga 160 bo mu Karere ka Gatsibo basoje amasomo y’amezi arindwi agamije kubigisha kuba ab’intagarugero mu miryango yabo, bafata iya mbere mu kurandura amakimbirane n’abo bashakanye binyuze mu miryango 16 yasezeranye mu mategeko.

Bamwe mu bagabo basezeranye bahamya ko amasomo bahawe yatumye bumva agaciro ko kubana mu mahoro hagati y’abashakanye, cyane ko amakimbirane yatumaga bahora mu ntonganya ziherekejwe n’uko abagore babo bahoraga bahukana.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Mukamana Marceline, yavuze ko iyi ntambwe yagize akamaro gakomeye mu kubaka umuryango.

Amasomo bahawe akubiye mu ngingo zitandukanye ari zo kuba umugabo nyamugabo, inzozi z’umuryango, gukunda umuryango, ikiganiro mu muryango, kuboneza urubyaro ndetse n’uburere buboneye.

Src: IGIHE