Hamenyekanye impamvu umuhanzi Danny Nanone yamuritse album ye mu mezi 6 ashize ikaba itaragera hanze

Hashize amezi asaga atandatu umuhanzi uri mu bakunzwe, Danny Nanone amuritse album ye yise ‘Iminsi Myinshi’ ariko kugeza magingo aya abakunzi be bategereje ko yasohoka amaso yaheze mu kirere.

Amakuru arimo gucicikana ku mbuga nkoranyambaga aravuga ko ibi uyu muhanzi yabitewe no gukunda agafaranga ngo kuko yamaze kumurika iyi album ye ahita ahura n’abafiye ayabo barayigura kugira ngo bazayicururize.

Uyu muhanzi yabwiye IGIHE ko yayigurishije ndetse ategereje ko ijya hanze nk’uko n’abandi bose bayitegereje ngo kuko atari kwanga ifaranga nubwo yari yamaze gukora igitaramo cyo kuyimurika, icyakora akaba arimo gutegura indi album ashobora kuzashyira hanze mu bihe biri imbere.