Ikipe y’abakobwa ya Zambia yasezereye Maroc ibona itike y’Igikombe cy’Isi

Mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu taliki 15 Kamena 2024, ikipe y’abangavu ya Zambiya yaraye inganyije n’iya Maroc ubusa ku busa.

Zambia yasezereye Morocco ku giteranyo cy’ibitego 3-1, bituma ibona itike y’imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru cy’abangavu batarengeje imyaka 17 kizabera muri Repubulika ya Dominikani kuva ku italiki ya 16 Ukwakira  kugeza ku ya 03 Ugushyingo 2024.