Mu gahinda kenshi, umuzungu uvuka mu Rwanda yavuze ko ababazwa no kuba ari we muzungu wa mbere ukennye ku isi

Shirisi Emmanuel uri mu kigero cy’imyaka 60 atuye mu murenge wa Tumba ho mu karere ka Huye, avuga ko aterwa agahinda no kuba ari we muzungu wa mbere ukennye ku isi ndetse ko no kuba mu Rwanda nabyo biri mu bimubangamira ngo kuko kuva mu bwana bwe aho anyuze hose bavuga ko ari umuzungu wapfubye.

Uyu mugabo ni umuhinzi mworozi aho atuye i Karama mu murenge wa Tumba, avuga ko gukurira mu Rwanda bitigeze bimworohera namba ngo kuko ubwo yakuraga yageragezaga gukora imirimo nk’abandi bana irimo guhinga ngo abantu bamubona kubera uruhu rwe bakamuseka cyane ndetse bakamufata nabi, Ibyo bigatuma akura yumva atisanzuye.

Emmanuel avuga ko kugira ngo avukire mu Rwanda, yabyawe na se wakomokaga mu gihugu cy’u Bubiligi wari umwarimu mu ishuri ry’Ubuhinzi n’Ubworozi rya Kabutare. Uwo muzungu yeteye nyina inda ariko ntibabana kuko nyina yari umukene ari nayo mpamvu uyu Emmanuel avuga ko yakuriye mu buzima bwa gikene kuko yarezwe na nyina gusa nubwo se umubyara yaje kuva mu Rwanda Emmanuel afite imyaka 14 y’amavuko.

Mu kiganiro yagiranye na YouTube channel yitwa 5Guyz TV, Emmanuel avuga ko yize akagarukira mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, nyuma y’uko ishuri ryanze yaje gushaka umugore babyarana abana barindwi nubwo babiri baje kwitaba Imana, kuri ubu akaba abeshejweho n’imirimo yo guhinga no korora kugira ngo abashe gutunga umuryango we