RDC: Insoresore zitwaje intwaro zateze abasirikari zicamo babiri zibatwitse

Abasirikare 2 ba Repubulika ya Demokarasi ya Kongo baraye batwitswe ari bazima muri Kivu ya Ruguru ahitwa Njiapanda,nyuma yo gutegwa n’agatsiko k’insoresore kari karubiye.

Radio Okapi ivuga ko Urubyiruko rwitwaje intwaro rwishe ababasirikare babiri ba FARDC mu ijoro ryo ku wa gatanu rishyira ku wa gatandatu tariki ya 15 Kamena, i Njiapanda, agace kari muri lokalite ya Baswagha,mu birometero 76 uvuye mu burengerazuba bw’umujyi wa Butembo (Kivu y’Amajyaruguru).

Nk’uko umuyobozi w’akarere ka Lubero abitangaza, ngo aba basirikare bari bavuye mu mudugudu wa Maikengo guha bagenzi babo intwaro n’ibiryo. Bahise bagwa mu gico cy’abicanyi hagati ya Kambau na Njiapanda.

Nk’uko sosiyete sivile ibivuga, ahagana mu ma saa yine z’ijoro, aba basirikare bari mu gikamyo cy’abasivili gitwara abagenzi baguye mu gico cy’itsinda ry’abasore bitwaje intwaro bataramenyekana.

Babasohoye mu modoka, mbere yo kubatwikwa ari bazima. Intwaro zabo bazambuwe kandi imodoka nayo barimo yatwitswe.

Uriya muyobozi yavuze ko aba bari bavuye kugaburira bagenzi babo ku rugamba ndetse anenga uru rubyiruko rutagombaga kwica abasirikare kandi kandiigihugu kiri mu ntambara.

Amakuru avuga ko uru rubyiruko rwakoze ibi kubera umujinya rwatewe no kugerageza gutwika sitasiyo ya polisi y’igihugu cya Kongo (PNC) i Njiapanda, ariko birabananira kuko batatanyijwe n’abapolisi.