Ruhango: Imirambo y’abagabo batatu bahitanywe n’ikirombe ubwo bacukuraga amabuye y’agaciro yabonetse

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 15 Kamena 2024 mu karere ka Ruhango, mu murenge wa Kinihira humvikanye amakuru y’abagabo batatu bagwiriwe n’ikirombe ubwo bacukuraga amabuye y’agaciro maze itaka rigatsuka ikirombe kikabagwaho batatu bagahita bahasiga ubuzima.

Amakuru avuga ko aba bagabo uko ari batatu bakomokaga mu murenge wa Kabagari, abo akaba ari; Byishimo Munezero w’imyaka 25 y’amavuko, Seminege Fulgence w’imyaka 42 y’amavuko na na Hagenimana Pierre uri mu kigero cy’imyaka 22 y’amavuko.

Iyi mpanuka yabaye mu masaha ya saa tatu za mugitondo nk’uko Ndayishimiye Benjamin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinihira yabitangarije Umuseke dukesha iyi nkuru, agakomeza avuga ko imirambo ya ba nyakwigendera yamaze kuboneka kuri ubu ikaba yajyanywe mubitaro bya Gitwe kugira ngo hakorwe isuzuma.