Biravugwa: Abakomando b’Abarusiya biciwe mu mirwano yahuje M23 na FARDC muri Nyiragongo

Kuwa Gatandatu, tariki ya 14 Kamena, Abakomando bakomoka mu Burusiya biciwe mu mirwano hagati y’Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’Inyeshyamba za M23 muri Teritwari ya Nyiragongo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Aya makuru akaba yarahamijwe n’umwe mu bayobozi ba Operasiyo Sokola II wagiraye ikiganiro na Rwandatribue dukesha iyi nkuru, wifuje ko amazina ye atatangazwa.

Leta ya Congo ivuga ko abo basirikare basanzwe ari abarimu mu bya gisirikare,biciwe mu mirwano.

Aya makuru kandi yemejwe n’Ikinyamakuru Les Volcans news cyanditse kuri X ko inyeshyamba za M23 zagabye igitero ku gicamunsi ahagana mu ma saa kumi z’umugoroba ku birindiro bya FARDC muri Teritwari ya Nyiragongo ugana Kanyamahoro.

Iki kinyamakuru cyari cyakomeje kivuga ko abarimu ba gisirikare (military instructors ) babiri b’Abarusiya ngo baba bari mu baguye muri iki gitero gitunguranye.

Saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba wo ku wa Gatandatu, iki kinyamakuru cyavugaga ko imirwano yari ikomeje.

Umwe mu basirikare bo ku rwego rwa Koloneri ku ruhande rwa M23, yavuze ko ingabo za Leta arizo zabaye nyirabayazana w’iyo mirwano abo bacancuro biciwemo.

Uyu musirikare kandi yavuze ko mu bitero bagabweho harimo n’imitwe ya FDLR na Nyatura.

Src: UMURYANGO