Itike yo kwinjira mu bitaramo bya Tanasha Donna i Kigali ikomeje kuvugisha benshi kubera uko yihagazeho

Umunyamideri akaba umushabitsi ndetse n’umunyamuziki wamamaye muri Afurika y’Iburasirazuba nka Tanasha Dona agiye gutaramira ku nshuro ya mbere i Kigali mu Rwanda aho ategerezanyijwe amatsiko kubera abakunzi benshi ahafite.

Biteganyijwe ko uyu mugore w’ikimero azasesekara i Kigali mu Rwanda kuwa Kane taliki 20 Kamena 2024 aho biteganywa ko bukeye bwaho ku italiki 21 azagirana ikiganiro n’itangazamakuru maze nyuma yaho ku mugoroba wo ku ya 21 agataramira abanya-Kigali i Nyamirambo azwi nko kuri B Lounge akazakomeza no kuwa Gatandatu.

Ibiciro byo kuzinjira muri ibi bitaramo  bikomeje kuvugisha benshi kuko birasa no gukosha aho ameza y’abantu batandatu azaba yishyurwa ibihumbi 300Frws umuntu agafata amacupa abiri y’ibyo anywa, mu myanya isanzwe ni ibihumbi 20Frws umuntu agahabwa n’icyo kunywa kimwe naho mu myanya y’icyubahiro (VIP) ni ibihumbi 50Frws umuntu agahabwa icupa rimwe ry’icyo anywa.