Leta ya Tanzania yaciye ikoreshwa ry’Amadolari imbere mu gihugu

Minisitiri w’Imari m,u gihugu cya Tanzania, Dr Mwengulu Nchemba yemeje ko Amadolari ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari akomeje kwiyongera muri icyo gihugu atazakomeza gukoreshwa ngo kuko yazateza ingorane zikomeye ku bukungu bwa Tanzania.

Minisitiri Nchemba yavuze ko guhererekanya amafaranga bikozwe binyuze mu mashilingi ya Tanzaniya byazamura iterambere ry’igihugu, bityo agasaba abishyura amafaranga y’ishuri, ubukode, guhemba abakozi, ubwishingizi n’ibindi kudakomeza kwishyura mu madolari ya Amerika kuko bishobora kubaviramo guhanwa.

Dr Nchemba akomeza avuga ko itegeko nimero 26 ryo mu mwaka wa 2006 rivuga ko amafaranga yemewe gukoreshwa mu bucuruzi bwo muri iki gihugu ari Amashilingi ya Tanzania bityo ko uwo bazasanga akoresha andi azafatwa nk’ukora ibitemewe n’amategeko.

Biteganyijwe koabashyitsi kimwe n’abanyamahanga binjira muri iki gihugu bagomba kuvunjisha bacyinjira kugira ngo boroherwe no guhahira muri Tanzania.