Musanze: Baratabariza umuturage ufite ubumuga uba mu nzu yasenyutse

Bamwe mu baturiye umudugudu wa Mubuga, akagari ka Cyanya mu murenge wa Cyuve ho mu karere ka Musanze baratabariza umuryango wa Ntibansekeye Felecien uba mu nzu yasenyutse ngo ku buryo bisa nko kuba hanze kuko iyo imvura iguye ajya gucumbika mu baturanyi.

Ntibansekeye avuga ko mu bushobozi yari afite yagerageje kugura ikibanza arubaka ariko bigeze mu gusakara no gukinga iyo nzu abura amikoro kubera ko n’ubusanzwe abana n’ubumuga akavuga ko kubwe yumva akeneye gufashwa nk’abandi Banyarwanda.

Akomeza avuga ko kuva mu mwaka wa 2021 yagiye yizezwa ubufasha ngo ariko ntibyakorwa, bigera n’aho akodesherezwa inzu ariko birangira ubuyobozi bw’akagari ka Cyanya bumusohoyemo birangira agarutse mu nzu ye ituzuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve, Bwanakweli Musa yabwiye Radio/TV1 dukesha iyi nkuru ko uyu muturage agiye guherwaho akubakira inzu cyane ko hari n’abandi baturage bagomba kubakirwa, ariko bazahera kuri uyu.

Iyi niyo nzu Ntibansekeye n’umuryango we babamo