Ngiyi impamvu ituma abakobwa benshi bagira umushiha iyo bari mu mihango n’icyo bakora

Iyo uganiriye na bamwe mu bagore n’abakobwa bakubwira ko bagira guhindagurika kw’amarangamutima yabo mu gihe bari mu mihango, ku buryo hari n’abagira umushiha cyangwa se umujinya udasanzwe.

Ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gikora Ubushakashatsi bushingiye ku Buvuzi, National Institute of Health, mu 2022 cyatangaje ko guhindagurika kw’imisemburo ya Estrogen na Progesterone mu gihe umugore cyangwa umukobwa agiye kujya mu mihango, ari byo bituma hari abagira guhinduka kw’amarangamutima bikanabatera kugira umujinya cyangwa se umushiha wa hato na hato.

Izi mpinduka ziba mu mitekerereze, amarangamutima ndetse no ku mubiri w’uri mu mihango, ibizwi nka Premenstrual syndrome (PMS), bituma hari abumva bacitse intege mu mubiri cyangwa bakagira umunaniro ukabije, kuribwa umutwe no mu ngingo, ibituma hari abo biviramo kugira umushiha udasanzwe.

National Institute of Health yakoreye ubushakashatsi ku bagore n’abakobwa 328 bari hagati y’imyaka 16 na 35 binyuze mu kubabaza ibibazo bishingiye ku mpinduka bibonaho cyangwa uko biyumva iyo bagiye kujya mu mihango ndetse no mu gihe cyayo. Ibyabuvuyemo bigaragaza ko muri rusange izi mpinduka zigera ku bagore n’abakobwa benshi ku kigero cya 67.4%.

Ni mu gihe 25.6% byagaragajwe ko bagira izo mpinduka ku kigero cyo hejuru ku buryo nk’abafite igice cy’umubiri bababara bagira uburibwe bukabije mu gihe bari mu mihango (Premenstrual Dysphoric Disorder (PMDD), ibituma abagore n’abakobwa bibaho bagirwa inama yo kugana muganga hagasuzumwa impamvu yaba ibyihishe inyuma.

Muri Gicurasi 2023, Ikinyamakuru Forbes mu gashami kacyo k’ubuzima cyanditse ko Inzobere mu Buvuzi bwo mu Mutwe, Marra Ackerman wo mu Bitaro bya NYU Langone Health byo mu Bwongereza, yavuze ko abagore b’abakobwa bibasirwa na PMDD bashobora kugira ibimenyetso 11, ufite nibura bitanu muri byo akaba agomba kwisuzumisha.

Harimo abajya kugera mu gihe cy’imihango bagatangira kwibasirwa n’agahinda gakabije no gutakaza icyizere, gutangira kumva ufite ubwoba ndetse wigunze, kumva utagishishikajwe n’ibintu byakuzaniraga umunezero ukumva utanitaye ku bantu barimo inshuti zawe, kumva udatekereza neza ngo unite ku nshingano zawe ndetse no kugira umunaniro ukabije.

Hari no gutakaza ubushake bwo kurya cyangwa ukagira ibiryo bimwe urarikira mu gihe ugiye kujya mu mihango, kugorwa no kubona ibitotsi no guhindagurika kwabyo, kutabasha kugenzura aarangamutima yawe, ndetse no kubabara cyane ibice bitandukanye by’umubiri birimo amabere, umutwe, mu nda n’ahandi.

Haracyakorwa ubushakashatsi ngo hamenyekane impamvu itera PMDD kuko kugeza ubu itazwi.

Ackerman yatangaje ko umugore n’umukobwa ufite PMDD izo mpinduka azibona mu cyumweru kimwe cyangwa bibiri mbere yo kujya mu mihango, zigahagarara nyuma y’umunsi umwe cyangwa ibiri ayigiyemo, ku buryo uramutse uzibona mu bindi bihe na bwo uba ugomba kwisuzumisha kuko zishobora guterwa n’uburwayi runaka waba ufite.