RDC: Ingabo za Monusco zarashweho hakekwa insoresore za Wazalendo

Amakuru aturuka muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo aravuga ko Ingabo z’umuryango w’abibumbye ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Burasirazuba bw’iki gihugu zarashweho bikekwa ko ari abasore bo mu barwanyi ba Wazalendo bagabye icyo gitero.

Radio Okapi ivuga ko iki gitero cyabaye kuri uyu wa Gatandatu taliki 15 Kamena 2024 ubwo abasirikari ba Monusco bari mu gace ka Malende mu birometero birindwi uvuye mu mujyi wa Butembo uri mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru. Izi ngabo z’umuryango w’abibumbye zikaba zari zigiye kurinda abaturage ngo badaterwa n’ingabo z’umutwe wa ADF.

Amakuru avuga ko abarashe kuri izi ngabo bari bitwaje intwaro kugeza ubu bataramenyekana icyakora ngo hagakekwa abo mu mutwe wa Mai-Mai cyangwa abasore bo mu mitwe ya Wazalendo.

Abasirikari ba Monusco bagerageje gusubiza ababarasagaho , ndetse muri bo habonekamo inkomere zahise zijyanwa mu kigo cya gisirikari kiri i Beni kugira ngo zitabweho.