Rubavu: Ntibanejejwe n’igisubizo bahabwa n’ubuyobozi iyo basabye ibyangombwa by’ubutaka batuyeho

Bamwe mu baturage batuye mu mudugudu wa Keya, mu kagari ka Munanira, umurenge wa Nyamyumba ho mu karere ka Rubavu bavuga ko batanejezwa n’igisubizo bahabwa n’ubuyobozi iyo basabye ibyangombwa by’ubutaka batuyego ngo babashe kwiteza imbere nk’abandi.

Aba baturage bavuga ko bamaze imyaka 5 biruka ku byangombwa by’ubutaka bw’aho batuye ngo ariko bakabwirwa ko impamvu batabibona aruko baturiye igishanga, nyamara bakavuga ko hari bagenzi babo baturanye ndetse harimo n’abagituriye kubarusha bo babibonye kera.

Aba baturage bavuga ko kutagira ibyangombwa by’ubutaka bw’aho batuye bibagiraho ingaruka zirimo kuba badashobora gusaba inguzanyo kuri banki ngo biteze imbere nk’abandi bagenzi babo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamyumba, Nkurunziza Faustin avuga ko impamvu aba baturage badahabwa ibyangombwa aruko baturiye igishanga ndetse ko bahawe ibisobanuro kuva kera ku buryo nta wakabaye akibyibazaho, agakomeza avuga ko ahubwo bakabaye bashaka ubundi buryo bubafasha kwiteza imbere.

Source: Radio/TV10