Rutsiro: Ingo ibihumbi 41 z’abatishoboye zigishijwe guteka indyo yuzuye y’ibikomoka ku matungo

Ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe ubuzima bw’umubyeyi n’ubw’umwana, Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro bwatangaje ko mu myaka ine ishize ingo ibihumbi 41 z’abatishoboye zigishijwe gutegura indyo yuzuye irimo n’ibikomoka ku matungo mu rwego rwo kurwanya igwingira n’imirire mibi bikunze kurangwa muri aka karere.

Akarere ka Rutsiro ni kamwe mu turere two mu Rwanda tugaragaramo abana benshi bagwingiye, gusa imibare ikaba igaragaza ko bagenda bagabanuka kuko nko mu mwaka wa 2010 abana bari baragwingiye muri aka karere bari 53%, mu mwaka wa 2018 baba 44%, mu mwaka wa 2022 baba 36%, intego ihari akaba ari uko abana bagwingiye bagabanuka bakagera munsi ya 19% muri uyu mwaka wa 2024.

Igwingira ni kimwe mu bibazo bibangamiye umuryango Nyarwanda ari nayo mpamvu Leta y’u Rwanda yashyizemo imbaraga kugira ngo iki kibazo gikemuke kuko umwana wagize igwingira akageza ku myaka 3 ntaba agikize.