Abafana ba Serbia bari gukorwaho iperereza ku byaha bakoze ubwo bakinaga n’u Bwongereza

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’i Burayi, UEFA iri mu iperereza ku bafana b’ikipe y’igihugu cya Serbia aho bakekwaho ibyaha bitatu birimo icy’ivangura rishingiye ku ruhu, guta ibintu bitandukanye mu kibuga ndetse no kumanika ibendera ry’u Burusiya bagaragaza ko babushyigikiye mu ntambara burimo na Ukraine, ibintu bifatwa nk’ubushotoranyi.

Ni ibyaha bakoze ku Cyumweru taliki ya 17 Kamena 2024 ubwo ikipe ya Serbia yakinaga n’Ikipe y’u Bwongereza aho u Bwongereza bwatsinze igitego kimwe ku busa bwa Serbia.

Icyaha bakurikiranyweho cy’ivanguraruhu bagikoze ubwo baririmbaga indirimbo ziharabika abakinnyi b’abirabura bakinira u Bwongereza. Gusa nta mukinnyi cyangwa umusifuzi wigeze abyumva ariko burya muri sitade haba harimo abantu bashinzwe kunekera UEFA ari nabo batanze amakuru.

Ku cyaha cyo kujugunya ibintu bitandukanye mu kibuga ni icyaha gishobora gutuma ikipe yabo ihanwa ndetse ikanacibwa akayabo mu gihe cyaba kibahamye kuko ntibyemewe.

Ibi byaha byabaye nyuma y’uko aba bafana barwanye n’abafana b’u Bwongereza, imirwano yabaye mbere y’uko umukino utangira ndetse igasiga bamwe muri bo batawe muri yombi.