Musanze: Mu rugo rw’umuturage hafatiwe inzoga itemewe, aratoroka hafatwa umugore bafatanyaga kuzenga

Mu karere ka Musanze, mu murenge wa Cyuve, mu kagari ka Bukinanyana mu rugo rw’umuturage witwa Ndagijimana Callixte hafatiwe litiro ibihumbi bibiri z’inzoga itemewe bakunze kwita ‘Nzoga ejo’, uwo muturage aratoroka hafatwa umugore we bafatanya kwenga izo nzoga.

Aya makuru yamenyekanye ubwo inzego z’umutekano zakoraga umukwabu wo gushaka abantu benga izo nzoga zitemewe maze bageze mu rugo rw’uyu muturage bahasanga litiro 2000. Izo n\oga ziramenwa, umugore wa nyir’urugo witwa Mukeshimana Beatrice arafatwa, ibikoresho inzoga zarimo bijyanwa ku biro by’akagari ka Bukinanyana.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza yabwiye KigaliToday dukesha iyi nkuru ko izi nzoga zafashwe na Polisi ku bufatanye n’abaturage batanze amakuru. Yavuze kandi ko Mukeshimana Beatrice w’imyaka 35 yafashwe kuri ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Cyuve.