Nyagatare: RIB yataye muri yombi umugabo ukekwaho kwica imisambi 10 akayishyira mu mufuka

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB rukorera mu karere ka Nyagatare rwataye muri yombi umugabo witwa Sindikubwabo Jean Marie Vianney ukurikiranyweho kwica inyoni zo mu bwoko  bw’imisambi 10, aho bikekwako yayishe akoresheje impeke zirimo ibigori n’umuceri birimo uburozi.

Amakuru ava mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Rwempasha avuga ko uyu mugabo yafashwe kuwa Gatandatu taliki 15 Kamena 2024 ubwo yari mu gishanga gihingwamo umuceri cya Muvumba mu cyanya cya munani (Muvumba P8).

Uyu mugabo yanyuze ku bantu barimo bakora mu mirima y’umuceri, maze ngo babonye yikoreye umufuka bagira amatsiko yo kumenya ibyo yikoreye, niko kumuhagarika maze ariruka ariko ata uwo mufuka bagiye kureba basanga ni imisambi yapfuye yari yikoreye.

Ntibarekeye aho kuko bakomeje kumwirukaho kugeza bamufashe maze bamushyikiriza RIB ikorera kuri Sitasiyo ya Rwempasha mu karere ka Nyagatare ariho kuri ubu afungiye mu gihe iperereza rigikorwa ngo hamenyekane uko mu byukuri byagenze.

Gusa amakuru ava mu baturage barimo n’abamufashe avuga ko muri kariya gace hari abantu benshi bafite uwo muco wo gutega inyoni zirimo imisambi n’ibiyongoyongo bakajya kuzigurisha ngo kuko hari abantu bazigura zapfuye bakajya kuzirya.