Nyanza: Umubyeyi yagiye guhinga asiga umwana kwa babyara be, umusore aramufata aramusambanya none ubu aricuza icyo yabikoreye

Amakuru ava mu karere ka Nyanza mu murenge wa Kigoma, akagari ka Mulinja mu mudugudu w’Akana ka Mulinja aravuga ko umusore witwa Tuyishime Eric uri mu kigero cy’imyaka 20 yatawe muri yombi aho akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 8. Amakuru akavuga ko umwe ari mubyara w’undi.

Amakuru dukesha Umuseke avuga ko nyina w’umwana wasambanyijwe yabyutse ajya guhinga maze bituma ajya gusiga uwo mwana kwa babyara be kuko nta wundi muntu wari wasigaye mu rugo.

Kugira ngo bimenyekane ko umwana yasambanyijwe ngo byaturutse kuri musaza we mukuru waje avuye mu kazi maze ageze kwa babyara be asanga Tuyishime Eric yikingiranye mu cyumba hamwe n’uwo mwana arimo kumusambanya.

Gusa uwo musaza w’umwana yabanje kubiceceka ariko ubwo nyina yavaga guhinga yahise abimubwira, maze bihutira kubibwira inzego z’ubuyobozi, uwo musore atabwa muri yombi aho kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigoma, Cyambari Jean Pierre yemeje iby’aya makuru ahamya ko uyu musore witwa Tuyishime Eric yamaze gutabwa muri yombi.