Hamenyekanye impamvu yatumye Tanasha Donna akerereza abakunzi be i Kigali bakarara bamutegereje

Abanyamakuru n’abari batumiye Tanasha Donna baraye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu ijoro ryo ku wa 19 Kamena 2024, bategereje Tanasha Donna wagombaga kugera mu Rwanda iryo joro, icyakora bataha amara masa nyuma yo kumubura.

Tanasha Donna ubwo yari abajijwe ikibazo yagize kugira ngo asubike urugendo, yagaragaje ko atunguwe no kumva ko itike ye yari iyo ku wa 20 Kamena 2024.

Amakuru ahari avuga ko Tanasha Donna yabonye itike ye iri ku wa 20 Kamena 2024 saa 00:35 yibeshya ko atari mu ijoro riva ku wa 19-20 Kamena 2024.

Nyuma yo kubona ko yibeshye ku itike ye, Tanasha Donna yasabye imbabazi abamutumiye asaba ko yahindurirwa itike bityo hashakwa indi yamugeza i Kigali mbere y’umunsi w’igitaramo. Amakuru ahari agahamya ko uyu mugore agera i Kigali saa 00:35 zo ku wa 21 Kamena 2024.