Minisitiri wavuzweho kuba mu rukundo na Eddy Kenzo yarashweho Imana ikinga ukuboko

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ishinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro muri Uganda, Phiona Nyamutoro, akaba ari n’umugore uherutse kubyarira Eddy Kenzo, yahuye n’isanganya ubwo yaraswagaho, ariko ku bw’amahirwe ntiyahasiga ubuzima.

Iri raswa ryabereye ahitwa Kisoro mu gitondo cyo kuri uyu 20 Kamena 2024 ubwo Nyamutoro yari yerekejeyo mu kazi ke gasanzwe.

Ubwo yahingukaga ahasanzwe hacukurirwa amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, abashinzwe umutekano waho bahamagaye umuyobozi w’icyo kirombe ategeka ko babarasaho.

Ku bw’amahirwe abarashe nta muntu bakomerekeje ahubwo bahise batabwa muri yombi ndetse bamburwa imbunda na Polisi y’Igihugu ya Uganda.