Bugesera FC itaragize umwaka mwiza w’imikino yatandukanye n’abakinnyi batanu

Bugesera FC yemeje ko yatandukanye n’abakinnyi batanu ari bo Stephen Bonney, Vincent Adams, Cyubahiro Idarusi, Dushimimana Olivier wasinyiye APR FC na Ani Elijah werekeje muri Police FC.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 20 Kamena 2024, nibwo Bugesera FC yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo imenyesha abakunzi bayo ko yatandukanye na bamwe mu bari abakinnyi bayo.

Ntabwo byatungurana kuko iyi kipe yagize umwaka mubi w’umukino by’umwihariko muri Shampiyona ya 2023/24 kuko yari mu makipe yageze ku munsi wa nyuma ahanganye no kutamanuka mu Cyiciro cya Kabiri.