Euro2024: Ubwongereza bwatengushye abakunzi babwo bunanirwa kwinjira muri 1/8

Ikipe y’Ubwongereza yatengushye abakunzi bayo inganya na igitego 1-1 na Denmark bituma idahita yerekeza muri 1/8 cy’irangiza cya Euro 2024.

Mu mukino wabagoye cyane,Abongereza bananiwe kwitwara neza imbere ya Denmark yashoboraga no kubatsinda iyo amahirwe yabonye abyara umusaruro.

Ubongereza nibwo bwabanje igitego cyatsinzwe na Harry Kane ku munota wa 18 w’umukino,ku kazi gakomeye kakozwe na Kyle Walker.

Denmark yaje kwishyura ku munota wa 34,ku gitego cyatsinzwe na Morten Hjulmand,ku ishoti riremereye cyane yatereye muri metero zisaga 30,umupira ugonga igiti cy’izamu ujyamo.

Kimwe mu byaranze uyu mukino,n’imisimburize yibajijweho y’umutoza Gareth Southgate wongeye kwima umwanya Cole Palmer.

Uyu Palmer niwe mukinnyi waremye ibitego byinshi mu mwaka w’imikino ushize kuko ibitego yatsinze n’imipira yavuyemo ibitego byose hamwe ari 33.Uyu kandi yatowe nk’umukinnyi ukiri muto witwaye neza kurusha abandi.

Undi mukinnyi umaze imikino ibiri yikurikiranya ni Kobbie Mainoo wa Man United,witwaye neza mu gice cya kabiri cya shampiyona ku buryo bugaragarira buri wese.Aba bombi nta n’umunota n’umwe barakina.

Ku munota wa 68,uyu Southgate yakoze impinduka zitagize icyo zimumarira aho yinjije mu kibuga Eze,Bowen na Watkins basimbuye Saka,Kane na Foden.

Mbere y’aho ku munota wa 57, Gallagher yari yasimbuye Alexander Arnold ukomeje kwibazwaho kubera ko gukina mu kibuga hagati kwe nta musaruro bitanga.

Phil Foden yisubiyeho mu mukino wa kabiri agerageza amashoti menshi arimo n’uwagaruwe n’igiti cy’izamu.

Pierre-Emile Højbjerg wa Denmark niwe watowe nk’umukinnyi w’umukino.

Ubwongereza bugize amanota 4 bukaba busabwa gutsinda Slovenia ku munsi wa nyuma kugira ngo iyobore itsinda.

Mu wundi mukino wabaye,Slovenia yanganyije na Serbia igitego 1-1.Ubu Denmark na Slovenia nizo zikurikira Ubwongereza n’amanota 2 zombi.

Ku rundi ruhande,Kylian Mbappé yakoze imyitozo yo kuri uyu wa Kane yambaye “masque” y’amabara y’ibendera ry’igihugu cy’Ubufaransa,nyuma yo kugira imvune y’izuru mu mukino wa mbere muri Euro 2024 ubwo u Bufaransa bwakinaga na Autriche.

Icyakora amategeko ya UEFA ntamwemerera gukina yambaye iyi mask y’amabara kuko itegeko ari ukwambara ifite ibara rimwe.