Kinshasa: Abatinganyi bafatiwe ingamba

Umushinjacyaha Mukuru w’urukiko rusesa imanza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Firmin Mvonde Mambu, yasabye abashinjacyaha gukurikirana abaryamana bahuje ibitsina.

Ni ibwiriza yatanze ashingiye ku itegeko ryatanzwe na Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba, tariki ya 15 Kamena 2024, nyuma y’iminsi ibiri arahiriye iyi nshingano muri guverinoma nshya.

Mvonde, mu ibaruwa yandikiye abashinjacyaha mu nkiko z’ubujurire zose ziri mu gihugu tariki ya 19 Kamena 2024, yabamenyesheje ko ari ngombwa ko abaryamana bahuje ibitsina bakurikiranwa, kuko baba banduza umuco w’Abanye-Congo.

Uyu Mushinjacyaha yateguje ko mu gihe bakurikirana aba bantu, hari ibyago by’uko bashobora kubarwanya, bityo abasaba kubikorana ubushishozi kugira ngo intego y’iki gikorwa igererweho, nta nkomyi.

Yabamenyesheje kandi ko gukurikirana abaryamana bahuje ibitsina bikwiye kugendana n’ubukangurambaga bugaragariza Abanye-Congo ububi bw’iyi myitwarire, kugira ngo idakomeza gukwirakwira.

Mvonde yatanze irindi bwiriza ryo gukurikirana abateza urusaku hirya no hino mu gihugu, ashingiye ku itegeko ryashyizweho mu Ukwakira 2012. Iri rigonga ahanini utubari ndetse n’insengero.

Src: IGIHE