NEC yasubije abataranyuzwe no kuba kandidatire zabo zaranzwe

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC yatangaje ko itari kwica amategeko nkana ngo yemeze kandidatire z’abashakaga kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu cyangwa k’uw’ubudepite kandi zitujuje ibisabwa.

Ibi Oda Gasinzigwa, Perezida wa NEC yabigarutseho mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa Kane taliki 20 Kamena 2024, cyagarukaga ku myiteguro y’amatora ndetse n’ibikorwa byo kwiyamamaza birimbanyije kuri ubu.

Nyuma yo kugenzura kandidatire z’abifuzaga kwiyamamaza, NEC yagaragaje ko ku mwanya w’umukuru w’Igihugu abujuje ibyangombwa ari batatu barimo; Paul Kagame watanzwe n’Umuryango FPR Inkotanyi, Dr Frank Habineza watanzwe n’ishyaka rya Green Party na Philippe Mpayimana nk’umukandida wigenga.