RDC: Umusirikari wa FARDC yashyamiranye na Wazalendo bimuviramo kubura ubuzima

Umu Wazalendo yishe umusirikare wa FARDC i Kalehe muri Minova, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Ibi byabaye ku wa 18 Kamena 2024.

Damien Mushumo, perezida wa Sosiyete sivili i Minova yabwiye ACTUALITE.CD dukesha iyi nkuru ati: “Habaye ubushyamirane hagati ya Wazalendo n’umusirikare wa FARDC wo muri kompanyi ya Hibou i Minova. Umuwazalendo yishe uyu musirikare akoresheje imbunda ye.Uyu musirikare yajyanywe mu bitaro ari naho yapfiriye.”

Joseph Musanganya, perezida w’ishyirahamwe ry’imiryango y’abasivili muri Minova, yongeyeho ko nyuma y’iki kibazo habaye umukwabu.

Yagize ati: “Twamenye ko umu Wazalendo yishe umusirikare wo muri kompanyi ya Hibou muri Nganda mu gace k’ubucuruzi.Umusirikare wa FARDC yarashwe mu nda yo hasi maze ajyanwa mu bitaro ari naho yapfiriye”.

Yongeyeho ko aho hantu hafunzwe,abantu bamwe cyane cyane abakora uburaya barafatwa.

Ikindi kirego cy’ubwicanyi kirimo umusirikare cyabonetse kuri uwo munsi i Kalehe, aho umusirikare yishe umugore we i Dutu. Ni umuyobozi w’ingabo zirwanira mu mazi zifite icyicaro kuri Dutu Beach, yarashe umugore we ahita amwica.

Mu mezi ashize, agace ka Kalehe kamaze kugaragaramo ibibazo byinshi by’ubwicanyi birimo abasirikare ba leta na Wazalendo, ibintu bikaba bihangayikishije inzego n’abaturage.