Rurageretse hagati y’umuhanzi Davido n’umugore wamubyariye imfura

Umuhanzi wo muri Nigeria, Davido, yagejeje mu nkiko umugore witwa Sophia Momodu babyaranye umwana wabo w’imfura, Imade Adeleke, amushinja kumushakaho indonke akoresheje uwo mwana.

Umuhanzi ukomoka muri Nigeria, Davido yareze umugore babyaranye witwa Sophia Momodu, amusaba ko yita ku mukobwa we w’imfura witwa Imade Adeleke, ku bw’inyungu ze.

Ikinyamakuru Punch News cyavuze ko Davido yashinje uyu mugore kuba yarakoresheje umukobwa wabo amukuramo amafaranga, mu gihe avuga ko kuva kera yari umuntu ukunda amafaranga cyane, nubwo yakoraga inshingano ze zose nka se wa Imade.

Muri uru rubanza, Davido yasobanuye ko Sophia yanze inzu ya Miliyoni 200 z’ama-Naira yaguriye umukobwa we ahubwo agashaka ko akomeza kwishyura ubukode bwa Miliyoni 5 z’ama-Naira buri umwaka.

Mu nyandiko zashyikirijwe urukiko, havuzwe kandi ko uyu mugore yasabye Davido kwishyura umukozi wo mu rugo amadorari 800 buri kwezi na n’amadorali 19,800 buri mwaka nk’indezo y’umwana.

Ubusanzwe umuhanzi Davido afite abana batandatu, abahungu batatu, gusa umwe muri bo yitabye Imana, n’abakobwa batatu barimo ab’impanga yabyaranye n’umugore we Chioma Rowland.