Ubushakashatsi: Umwe mu bagore umunani ntarangiza mu gihe cyo gutera akabariro

Ubushakashatsi bushya bwakorewe mu Bubiligi, bwagaragaje ko umugore umwe mu bagore umunani atagera ku byishimo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Niikibazo cyugarije abagore benshi ku Isi nubwo ubushakashatsi bwakorewe mu Bubiligi nk’uko inzobere mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina, Chloé De Bie, yabigaragaje.

Nk’umugore witwa Zoe w’imyaka 26 wahaye ubuhamya 7sur7, yavuze ko iyo agiye kurangiza agira ikibazo cy’uko ahita ashaka kujya kwihagarika (kunyara), bikarangira atageze ku ndunduro y’ibyishimo nk’uko bagenzi be bibagendekera.

Yavuze ko yabanje gukeka ko biterwa n’uwo bakorana imibonano mpuzabitsina, afata umwanzuro wo kugura ibikinisho byifashishwa muri icyo gikorwa (Sex toys) ariko nabyo biba iby’ubusa.

Chloé De Bie yavuze ko ikibazo abagore benshi bahura nacyo ari ukutagira ubumenyi buhagije ku mibiri yabo n’uburyo bayikoresha mu kwishimisha mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Yavuze ko kandi hari ubwo biterwa n’ibibazo byo mu mutwe umugore asanganywe, ku buryo bisaba kumuganiriza no kumenya neza impamvu.

Uretse ibyo kandi, Chloé De Bie avuga ko bishobora no guterwa n’impamvu zigaragara nk’ubumuga cyangwa ikindi cyaba cyarabaye ku muntu, bikangiza bimwe mu bice byakabaye bigira uruhare mu kugera ku ndunduro kwe.

Ati “Akenshi abagore nta bumenyi baba bafite bw’uburyo bakoresha rugongo yabo mu kuzamura ibyishimo byabo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.”

Iyi nzobere yavuze ko ubusanzwe ibyishimo by’umugore mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina bimara amasegonda ari hagati ya 15 na 20, gusa ashimangira ko nubwo hari ushobora kumva ari igihe gito, iyo bitagezweho byangiza byinshi mu buzima bw’umugore.

Mu gihe umuntu ahuye n’ibyo bibazo, Chloé De Bie, yatanze inama zo kwegera abaganga babizobereye cyangwa se kwisuzuma ukamenya niba nta kibazo wifitemo kibitera, ukagikemura cyane cyane ikijyanye n’imitekerereze.