Umukinnyi w’ikipe y’Igihugu yasezeranye imbere y’amategeko

Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu ya Volleyball na REG VC, Muvara Ronald yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Umuhoza Mariam bitegura kurushinga.

Ni umuhango wabaye ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 20 Kamena 2024 aho basezeraniye mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kimihurura.

Biteganyijwe ko indi mihango y’ubukwe izaba tariki ya 30 Kamena 2024 aho gusaba no gukwa bizabera ku Irebero muri Heaven Garden ndetse n’uw’imbere y’Imana uzabera muri EAR Remera.

Bibaye nyuma y’uko Mutarama 2024 ari bwo Muvara Ronald yasabye Umuhoza Mariam kuzamubera umugore, undi ntiyazuyaza aramwemerera.

Aba bombi bamenyanye ubwo biganaga ku kigo cy’amashuri cya Rusumo High School mu Ntara y’Iburasirazuba, mu Karere ka Kirehe, hagati ya 2013 na 2017.

Muvara w’imyaka 28, yakiniye amakipe atandukanye nka Rusumo High School, APR VC na Gisagara VC aherukamo mbere yo kwerekeza muri REG VC azatangira gukinira muri uyu mwaka w’imikino uteganyijwe gutangira tariki 20 Mutarama 2024.

ISIMBI