Abasaga 200 bakomeretse abandi 100 batabwa muri yombi mu myigaragambyo yo kwamagana umusoro

Muri Kenya, abantu basaga 200 ni bo bamaze gukomereka abandi 100 batabwa muri yombi mu myigaragambyo yo kwamagana umushinga wa Guverinoma wo kuzamura imisoro ikiyongeraho Miliyoni 2.7 z’Amadolari, nk’uko bitangazwa n’ihuriro ry’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri icyo gihugu.

Polisi yarashe ibyuka biryana mu maso, imisha n’amazi mu rwego rwo gutatanya ibigaragambya mu Murwa mukuru wa Kenya, Nairobi, nk’uko byatangajwe mu itangazo ryasohowe n’imiryango itari iya Leta harimo ‘Amnesty International’ na ‘Association médicale du Kenya’.

Hari kandi ibisigazwa by’amasasu byasanzwe ahabera imyigaragambyo, bigaragaza ko abatatanya abigaragambya bakoresheje n’amasasu nyayo, kuko hari n’umuntu wapfuye nyuma yo gukomeretswa n’isasu aho muri Nairobi nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru cya Daily Nation.

Abigaragambya bashaka ko Guverinoma ya Kenya ireka burundu itegeko rigena iby’imari, kuko babona ko rizabangamira cyane ubukungu ndetse ritaguma ubuzima burushaho guhenda ku baturage ba Kenya kandi n’ubusanzwe bamaze igihe bataka ko ubuzima buhenze.