Dore ibintu byakubaho uramutse uhagaritse inzoga nibura mu gihe cy’amezi 3

Nubwo hari abantu bavuga ko batarara badasomye ku nzoga ndetse bakanakubwira ko ngo batayinyweye bibagora gusinzira, ariko burya inzoga si nziza ku buzima ndetse hari byinshi yangiriza.

Muri iyi nkuru tugiye kureba uko byagenda mu gihe wamara nibura amezi atatu gusa utayinywa.

1. Umutima ukora neza.

Ahari wasomye ko ka divayi ari keza ku buzima bw’umutima, ni byo koko ariko mu gihe unywa nturenze igipimo cyemewe. Niba unywa ukarenza urugero, kuba wahagarika inzoga bizaringaniza umuvuduko w’amaraso kandi bitume umutima ukora neza.

2. Umwijima ukora neza.

Inzoga nyinshi zangiza umwijima kandi ni wo ushinzwe gusukura umubiri ukuramo uburozi. Gusa inkuru nziza ni uko iyo uhagaritse kunywa inzoga umwijima utarangirika cyane wongera ubwawo ukisana.

3. Mu buriri bigenda neza.

Nubwo gacye gashobora kugutera akanyabugabo ariko kunywa inzoga cyane biri mu bigabanya ingufu mu buriri ku bagabo aho akenshi bibatera kurangiza vuba, bikagabanya umubare w’intanga n’ubwinshi bw’amasohoro. Guhagarika inzoga biri mu byakemura icyo kibazo. Ku bagore na bo kunywa inzoga cyane cyane likeri biri mu bituma buma, naho izindi za rufuro zikabagabanyiriza ububobere (tandukanya ububobere n’amavangingo)

4. Usinzira neza.

Niba wari uzi ko inzoga itera ibitotsi waba waribeshye. Nibyo koko ubanza gusinzira ho ariko iyo wicuye kongera kubona agatotsi biba ikibazo. Si ibyo gusa kuko iyo wanyoye nyinshi ubyuka kenshi ujya kunyara, bikabangamira gusinzira. Kuba uhagaritse inzoga bizagufasha gusinzira neza.

5. Ubwonko busukuye.

Kunywa inzoga kenshi biri mu bituma utabasha kwibuka ibintu ndetse bikanatuma utabasha kureba neza, bamwe binabatera isusumira ibi byose kuko ubwonko bwagize ikibazo. Iyo uyihagaritse rero ubwonko bwikorera isuku kwibuka bikagaruka.

6. Ibiro byagabanyuka

Abanywa inzoga cyane usanga bagira ibinure ku nda kubera calories ziba mu nzoga. Kandi burya uretse iyo wasinze, inzoga zituma urya cyane ibi rero bigatuma wongera ibiro bidasanzwe. Kuba uzihagaritse ni kimwe mu bizatuma ibiro bigabanyuka.

7. Byongera ubusabane

Yego ni byo inzoga ni gahuzamiryango, ntawabihakana. Ariko se inzoga nyinshi uzi ingo yashenye? Uzi ibibazo yateje mu bantu? Kuzihagarika bizongera bikugarurire imibanire myiza haba mu rugo, ku kazi no mu baturanyi

8. Kugabanya ibyago bya kanseri.

Kunywa inzoga kenshi byongera ibyago byo kurwara kanseri cyane cyane iyo mu muhogo, mu mwijima n’amabere. Kuba uhagaritse inzoga bizakugabanyiriza ibyago byo kurwara izo kanseri.