Ituma utera akabariro neza! Dore akamaro utari uzi ko kurya watermelon

Watermelon ubusanzwe ibarizwa mu mbuto. Ikaba ikungahaye kuri vitamin nyinshi zifasha umubiri w’umuntu.
Yariwe ndetse iryohera abatari bacye kuva mu myaka ibihumbi yatambutse.

Yabonetse bwa mbere mu mbuto zari zihinze mu gihugu cya Libya mu myaka 5000 yatambutse.

DORE BIMWE MU BYIZA BYA WATERMELON:

1. Ituma ugira uruhu rumeze neza

Watermelon yifitemo Vitamin nyinshi zifasha umubiri wawe kugira uruhu rumeze neza, twavuga nka Vitamin A, Vitamin B6, Vitamin C. Yifitemo Kandi ingano yamazi ingana 92% afasha umuntu kugira isura nziza. Kuvanga umutobe wa watermelon ndetse na yawurute yaba Giriki bigasha isura kumera neza cyane.

2. Ni nziza ku mutima

Watermelon ifitiye akamaro kanini Umutima wa muntu kuko ukungahaye kuri Amino Acid izwi nka Citrulline. Ikaba ifasha mu tembera ry’amaraso mu mubiri wawe. Yifitemo Kandi Antioxidant Lycopene ifasha mu gutuma umuntu adafatwa n’umutima.

3. Ituma ugira ubuzima bwiza

Burya ngo aho kurya ice cream nkabimwe mu biryoherera wahitamo kurya watermelon kuko igirara akamaro kanini umubiri wawe.