Nyamasheke: Abaturage bashimye umugeni wanze kwisumbukuruza agatega moto agiye gusezerana

Abaturage bo mu Karere ka Nyamasheke bashimye umugeni wanze kwisumbukuruza akodesha imodoka atabifitiye ubushobozi, agahitamo gutega moto agiye gusezerana imbere y’Imana.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 21 Kamena 2024, nibwo mu Murenge wa Shangi kuri Paruwasi Gatolika ya Shangi habereye igikorwa cyo gusezeranya imiryango yari isanzwe ibana ariko itarasezeranye imbere y’Imana.

Mu miryango yasezeranye harimo uwa Hategekimana Evariste na Uwumukiza Damaris wo mu Mudugudu wa Gasumo, Akagari ka Mataba, Umurenge wa Shangi bateze moto bagiye gusezerana.