Perezida Ndayishimiye yavuze ko abatizera icyerekezo cy’u Burundi bakoreshwa na Satani

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yagaragaje ko abatizera imiyoborere n’icyerekezo yahaye iki gihugu kuva yatangira kukiyobora tariki ya 18 Kamena 2022 bakoreshwa na Satani.

Mu isengesho ry’ibikorwa by’ubugiraneza ryabereye muri Paruwasi Sainte Marie Consolatrice des Affligés, Perezida Ndayishimiye yavuze ko u Burundi buri mu cyerekezo kigana aheza nubwo buhura n’inzitizi nk’izo Abisirayeli bahuye na zo bava muri Egiputa.

Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko mu gihe u Burundi bufite icyerekezo cyiza, hari ababona hari akantu gato kitambitse mu nzira, ntibizere icyerekezo cya 2050 yashyizeho, cy’uko buzaba ari igihugu cyifashije.

Yagize ati “Hariho ibiri kuba ubu, tubona hari Abarundi batangiye kuvuga ngo ‘ubu nta byiringiro tugifite, nta kwihangana’. Abo bamenye ko ari Satani uri kubakoresha. Ubu rero ni ho umuntu w’umutima uzi ko ari kumwe n’Imana abonekera. Mbese Abarundi muzemera Imana ryari kandi mwarabonye amabi twavuyemo?”

Aya magambo Perezida Ndayishimiye yayavuze mu gihe bamwe mu Barundi banenga ubutegetsi bwe bumaze imyaka ine, bitewe ahanini n’ibibazo bwugarije ubukungu bw’iki gihugu, bituruka ku ibura ry’amadovize, ibura rya peteroli ndetse n’ubukene bwugarije abaturage.

Tariki ya 18 Kamena 2024, yabwiye Abarundi ko ikibazo cy’ibura rya peteroli kidahangayikishije kuko abatwara imodoka batabuze amafaranga yo kuyigura. Ni mu gihe hari abafashe icyemezo cyo kujya bayigura muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Inkuru ya IGIHE.COM