Tanasha Donna yataramiye i Kigali

Umuhanzikazi w’Umunya-Kenya, Tanasha Donna umaze iminsi i Kigali yakoze igitaramo cye cya mbere mu ijoro ryo ku wa 21-22 Kamena 2024, aho yari ashyigikiwe n’abarimo Bushali na Jeannine Noach.

Iki gitaramo cyabereye i Nyamirambo mu kabyiniro kitwa ‘B Lounge’, ntabwo cyitabiriwe n’umubare munini w’abantu, icyakora bake bari bahakoraniye batashye bataramiwe n’uyu mugore mu minota mike yafashe ku rubyiniro.

Muri iki gitaramo atatinzemo, Tanasha Donna yanyuze muri zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo Gere yakoranye na Diamond bakundanye, La vie yakoranye na Mbosso, na Kalypso yakoranye na Khaligraph Jones.

Byitezwe ko yongera gutaramira abakunzi be kuri uyu wa 22 Kamena 2024 ubwo aba ayoboye ibirori bibera kuri piscine ya B Hotel i Nyarutarama, aho kwinjira ku bantu batanu bari kumwe biba ari ibihumbi 250 Frw bagahabwa amacupa abiri y’umuvinyo.